Aba banyamakuru bakubitiwe muri Komine ya Kanyosha mu gihe barimo bakurikirana uko imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yarimo igenda.
Umwe mu banyamakuru bakubiswe Eloge Willy Kaneza, yatangaje ko urwo rubyiruko rw’Imbonerakure rwaje rwitwaje intwaro n’ubuhiri burimo imisumari ruvuye ahitwa Ruziba.
Bivugwa ko rwari rwoherejwe na Adolphe Nshimirimana wahoze ukuriye urwego rw’iperereza.
Uru rubyiruko ngo rwashakaga kwica aba banyamakuru dore ko rwabakurikiranye kugeza ubwo rufunze inzira rukabakubita.
Usibye gukubita abanyamakuru Eloge Willy Kaneza, Andre Gakuba na Gildas Yihundimpundu, Imbonerakure zakubise n’umwana muto w’imyaka 10.
Bivugwa ko aba banyamakuru bakubiswe umuyobozi wa Komine Kanyosha ari hafi arebera.
Usibye kuba aba banyamakuru bakubiswe bikomeye n’Imbonerakure, ibinyamakuru bitandukanye birimo Radiyo RPA byarafunzwe.
RPA yafunzwe kuri uyu wa mbere aho ishinjwa na Leta gukangurira abantu kujya mu myigarambyo no kuba ikorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO