Itangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza y’abaturage n’uburinganire, Félix Ngendabanyikwa, rivuga ko Minisiteri yababajwe n’inkuru y’abana babiri bafite imyaka iri hagati y’umunani n’icumi bafashwe bakekwaho kwiba bagahanishwa guhambwa ari bazima.
Ngendabanyikwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Leta y’u Burundi ko abantu batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi batawe muri yombi, ubu bari gukorwaho iperereza kandi ko nibahamwa n’icyaha bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Ati "Umwana ni umunyantege nke wo kurindwa igihe cyose no mu byo ari byo byose.” Akomeza ashimira abaturage babaye maso bagatanga amakuru, abo bana bagatabarwa batarashiramo umwuka.
Bivugwa ko abo bana bari bagiye kwiba ibigori mu murima w’uwitwa Elias Nyandwi, nyuma yo kubafata bagacukura ibyobo bibiri, bakabashyiramo bakarenzaho itaka kugeza mu gatuza.
Si ubwa mbere igikorwa cy’ubunyamaswa nk’iki kibaye kuko mu Ugushyingo umwaka ushize, hari abandi babiri bafatiwe mu murima w’ibigori, bagaciribwa ibiganza mu Ntara ya Gitega, aho bivugwa ko inzara n’ubukene ari byo bitera kwiba.



















TANGA IGITEKEREZO