Ni amakuru Burkina Faso yemeje kuri uyu wa Mbere, nyuma y’iminsi itatu bivugwa ariko nta ruhande na rumwe rurabyemeza.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Jean-Emmanuel Ouedraogo yatangaje ko icyo badashaka ari ingabo z’u Bufaransa mu gihugu cyabo, ariko ko biteguye gukomeza kubana mu bya dipolomasi.
Yavuze ko nta nka yacitse amabere kuko mu masezerano Burkina Faso ifitanye n’u Bufaransa, byemewe ko ingabo zishobora gusabwa gusubira iwabo.
U Bufaransa nabwo bwemeye ko Burkina Faso yabumenyesheje ibinyujije muri Ambasade yabwo i Ouagadougou, ngo igisigaye ni ibisobanuro biramuye.
Kuri ubu muri Burkina Faso hari ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa zigera kuri 400, zibarizwa mu mutwe w’ingabo uzwi nka Sabre.
Zageze muri icyo gihugu hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu Ukuboza 2018.
Hashize iminsi umwuka utameze neza hagati ya Burkina Faso yazonzwe n’imitwe y’iterabwoba ndetse n’u Bufaransa buhamaze igihe ariko umusanzu wabwo mu gufasha icyo gihugu kugurara umutekano ukagerwa ku mashyi.
Mu kwezi gushize abayobozi ba Burkina Faso basabye u Bufaransa gusimbuza ambasaderi wabwo Luc Hallade, ashinjwa kugira uruhare mu kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!