Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 kuri Televiziyo y’Igihugu.
Minisitiri w’Itumanaho muri Burkina Faso, Gilbert Ouedraogo, yavuze ko iki cyemezo cyatangiye gukurikizwa ku wa 26 Kamena 2026.
Uyu muyobozi yashinje u Bufaransa gufasha abagamije kubahungabanyiriza umutekano no gufasha ibyihebe.
Ati “Amabwiriza y’ingenzi yo guteza imbere umubano ashingira ku kubahana, icyizere cy’impande zombi, no kubaha amahame ajyanye no kutivanga muri gahunda z’imbere mu gihugu.”
Umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva muri Nzeri 2022, ubwo Captain Ibrahim Traoré yajyaga ku butegetsi, akuyeho Paul-Henri Sandaogo Damiba.
Icyo gihe uyu musirikare yasheshe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byari byaragiranye kuva mu 1961, yirukana Ambasaderi w’u Bufaransa.
Capt Traoré yatangije ubufatanye bushya hagati y’igihugu cye n’u Burusiya busanzwe budacana uwaka n’u Bufaransa.
Burkina Faso yakunze guhangana n’ibyihebe byakunze kwica abaturage b’iki gihugu abandi benshi kakavanwa mu byabo, u Bufaransa bugashyirwa mu majwi.
Mu 2024 Burkina Faso yirukanye abadipolomate batatu b’u Bufaransa, ibashinja kujya mu bikorwa bigamije gukuraho inzego zemewe n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!