Roch Marc Christian Kaboré yahiritswe n’agatsiko ka gisirikare kayobowe na Lieutenant Colonel Paul-Henri Damiba muri Mutarama uyu mwaka.
BBC yatangaje ko Kaboré yaganiriye na Damiba aherekejwe na Jean-Baptiste Ouédraogo na we wigeze kuyobora Burkina Faso.
Bamwe bafashe uko guhura nk’ikimenyetso cyo guhuza impande zitavuga rumwe muri Burkina Faso, hagamijwe gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje Damiba asuhuza Kaboré ubwo yari ageze ku ngoro y’umukuru w’igihugu, nyuma bagenda baseka ku itapi itukura.
Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Kaboré yari agamije kuganira na Damiba ku bibazo by’umutekano no kugarura umwuka mwiza muri politiki y’igihugu.
Damiba yahiritse Kaboré amushinja kunanirwa kugarura umutekano by’umwihariko imitwe y’iterabwoba.
Ubutegetsi bwa gisirikare bwatangaje ko inzibacyuho izamara imyaka itatu mbere yo gutegura amatora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!