Umuryango wa nyakwigendera niwo wasabye ko iburanisha ryasubikwa kubera coup d’etat iheruka kuba muri Burkina Faso.
Perezida w’urukiko rwa gisirikare, Urbain Meda, yatangaje ko nyuma y’uko urukiko rwasuzumye ingingo zitandukanye, rwafashe icyemezo cyo guhagarika iburanisha kugira ngo hazatangwe ubutabera buboneye.
Abahiritse ubutegetsi bahise bahagarika Itegeko Nshinga, bivuze ko nta mategeko yari ahari yo gukurikiza mu guca urwo rubanza.
Uwunganira umuryango wa Thomas Sankara mu mategeko, yavuze ko yifuza ko urubanza rwakomeza mu gihe cya nyacyo.
Ati “Twizera ko urubanza rugomba gukorwa mu gihe gikwiye kuko ntitwifuza ko urubanza rukorwa mu buryo butaboneye.”
Ubutegetsi muri Burkina Faso bwahiritswe kuya 24 Mutarama, buhirikwa n’abasirikare bayobowe na Lt Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba.
Itegeko Nshinga ni kimwe mu byahise bihagarikwa icyakora Damiba aherutse kwizeza ko rigiye gusubizwaho.
Mu baregwa mu rubanza rwa Thomas Sankara harimo na General Gilbert Diendere ufunzwe kubera gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015.
Uyu bivugwa ko ari inshuti ya Damiba wahiritse ubutegetsi ndetse hari abafite impungenge ko ashobora kumufungura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!