Abayobozi bakuru muri Burkina Faso bagize uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Michel Kafando Perezida w’Inzibacyuho kuri uyu wa mbere.
Ni nyuma y’inkubiri ya demokarasi yatumye abaturage bahirika ubutegetsi bwa Blaise Compaore ku wa itariki ya 31 Ukwakira 2014, icyo gihugu kikayoborwa by’igihe gito n’igisirikare cyari gihagarariwe na Lt.Col. Isaac Zida.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko yari ahanganye n’abandi bakandida barimo Joséphine Ouedraogo wari Minisitiri muri Guverinoma ya Thomas Sankara wahoze ayoboye Burkina Faso, n’umunyamakuru Cherif Sy.
Michel Kafando ni umudipolomate wari uhagarariye Burkina Faso muri Loni kuva mu 1998, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga hagati y’1982 n’1983.



















TANGA IGITEKEREZO