Burkina Faso, Mali na Guinée byitandukanyije n’umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) watangaje ko abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger nibadasubizaho Perezida Mohamed Bazoum mu gihe cy’icyumweru, hashobora kwifashishwa ingufu.
Mali na Burkina Faso byo byatangaje ko nihagira ugaba igitero kuri Niger, bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara, nkuko biri mu itangazo rihuriweho byashyize hanze.
Ibyo bihugu nabyo biyobowe n’abahiritse ubutegetsi mu bihe bishize, byatangaje ko bizahita biva muri CEDEAO, bigashyiraho uburyo bwo gutabara Niger kuko izaba isumbirijwe.
Kuri iki Cyumweru nibwo CEDEAO yatanze igihe ntarengwa cy’icyumweru cyo kuba ubutegetsi bwasubijwe mu maboko y’abasivile muri Niger, by’umwihariko Perezida Mohamed Bazoum agasubira ku butegetsi.
Hafashwe ibindi bihano birimo ibyo guhagarika ubucuruzi n’ubundi buhahirane na Niger kugeza igihe ituze rigarukiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!