Iri tegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ku wa 20 Kamena 2026. Rishimangira ihame ry’uko Leta itagira idini, gukumira ubutagondwa no kugenzura inyigisho z’amadini.
Mu ngingo zavugishije benshi harimo ibuza gushyira ahantu ho gusengera mu nyubako za Leta.
Itegeko ribuza kandi kwigisha iyobokamana mu mashuri ya Leta no mu yigenga atagendera ku idini, ariko bikemerwa mu mashuri yashinzwe n’amadini.
Imiryango y’amadini izajya isabwa kubarizwa mu mpuzamiryango yemewe n’amategeko kandi ifite ubuyobozi buhamye kandi buzwi. Leta irateganya no gushyiraho urwego rugenzura inyigisho z’amadini n’abantu bemerewe kuzigisha. Ivuga ko ibi bizafasha gukumira inyigisho z’ubutagondwa, guhohotera abana no kubakoresha mu gusabiriza cyangwa mu mirimo y’agahato.
Icyakora, bamwe mu bayobozi b’Abasilamu b’Abasuni bavuga ko Leta iri kwinjira cyane mu mikorere y’amadini. Aya makimbirane yarushijeho gukomera nyuma y’ibura rya Imam Mahmoud Barro wo muri Bobo-Dioulasso, wari waramaganye umushinga w’itegeko. Umuryango we uvuga ko yashimuswe n’abantu bafitanye isano n’ubutegetsi, ariko kugeza ubu aho ari ntiharamenyekana.
Ku wa 26 Gicurasi, Imam Mohamed Ishaq Kindo, wari usanzwe afatwa nk’ushyigikiye ubutegetsi, na we yarafashwe. Umusigiti we, umwe mu minini i Ouagadougou, warafunzwe, bitera imyigaragambyo idakunze kuboneka muri iki gihugu. Traoré yaje kumushinja kuba “umuntu mubi kandi w’umuhemu”, nubwo atigeze amuvuga mu izina.
Hari kandi Mahamadi Baguian, undi wari ushyigikiye ubutegetsi ariko akamagana iri tegeko, wafashwe ku wa 31 Werurwe. Abatangabuhamya bavuga ko yakubiswe n’abashinzwe umutekano mbere yo gupfira mu modoka, mu gihe ubutegetsi bwo bwatangaje ko yagize ikibazo cy’uburwayi.
Traoré avuga ko idini n’amoko bikunze gukoreshwa mu gusenya Afurika. Yemeza ko hari abigeze kumusaba guhindura Burkina Faso Leta igendera ku matwara y’idini ya Islam, ariko arabyanga. Anahangayikishijwe n’urubyiruko rujya mu bihugu by’Abarabu kwiga amategeko ya Islam Leta itabikurikirana, rukaba rwagarukana inyigisho zateza ibibazo.
Anashyira iri tegeko mu murongo w’urugamba igihugu kirimo rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba. Yavuze ko abifashisha idini bagafata intwaro bitwikiriye idini bazakomeza kurwanywa, ashimangira ko nta dini cyangwa umuyobozi waryo ukwiye kujya hejuru y’inzego za Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!