Bamwe mu bayobozi ba Burkina Faso barifuza kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyo gusubizaho igihano cy’urupfu nyuma yo kumara igihe kinini cyarakuweho. Ubwo iki gihano giheruka gukoreshwa, hishwe abantu bane bashinjwa guhirika ubutegetsi mu 1988.
Minisitiri w’Ubutabera, Rodrigue Bayala, yavuze ko umushinga w’igitabo cy’amategeko ahana ugiye gushyirwamo igihano cy’urupfu. Yongeyeho ko hari n’andi mategeko azongerwamo kugira ngo bijyane n’intego za Perezida Ibrahim Traoré, uyoboye igihugu kuva mu 2022.
Burkina Faso ishaka kugishyira mu mategeko mashya ahana, mu gihe ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bigenda bigikuraho kubera kurengera uburenganzira bwa muntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!