Amakuru Reuters yatangaje avuga ko byabereye mu gace ka Toeni kari hafi y’umupaka ugabanya Burkina Faso na Mali.
Nta mutwe n’umwe w’iterabwoba urigamba ubwo bwicanyi. Bibaye nyuma y’aho kuwa Gatandatu ushize, Umutwe udasanzwe wo mu ngabo za Mali wishe inyeshyamba ebyiri muri ako gace.
Aka gace ka Sahel Burkina Faso iherereyemo kamaze igihe kibasiwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba ikorana na Al Qaeda ndetse na IS. Ni ibitero byahitanye ubuzima bw’abasivile benshi mu gihe abandi bavuye mu byabo.
Kuwa Gatatu ushize, undi mutwe witwaje intwaro wishe abaturage 30, abasirikare n’abapolisi hafi y’umupaka ugabanya Burkina Faso na Niger.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!