Iyi nkongi yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, aho abatangabuhamya n’inzego z’ubuzima batangaje ko yahitanye abantu benshi, barimo abanyeshuri. Yibasiye ishuri rya Ujamaa n’irya Furaah. Benshi mu banyeshuri bapfuye kubera umubyigano, mu gihe abandi bishwe no kubura umwuka.
Umwe mu batangabuhamya wari aho byabereye yabwiye Reuters ko yafashije gutwara imirambo 17 y’abagabo n’abana bayishyira mu modoka y’abatabazi.
Ikigo nderabuzima cyo muri ako gace cyatangaje ko cyakiriye imirambo 10 y’abantu bazize iyo nkongi, mu gihe ibindi bitaro byavuze ko byakiriye abanyeshuri barenga 50 bari bakomerekeye muri iyo mpanuka, aho 14 muri bo bahise bapfa.
Kugeza ubu, impamvu yateye iyi nkongi ntiramenyekana.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yabwiye Reuters ko adafite imibare nyayo y’abapfuye, ariko avuga ko umubare w’abahitanywe n’iyi nkongi ushobora kuba urenga 10.
Iyi nkongi ibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imirwano imaze igihe hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta.
Inzego bireba ntizari zatangaza amakuru arambuye ku cyateye umuriro cyangwa ingamba zafashwe nyuma y’iyi mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!