Kugeza ubu kuri sitasiyo nyinshi z’i Bukavu, litilo ya lisansi iri kugurishwa hagati y’amafaranga ya Congo 8000-9000, ni ukuvuga 3800 Frw na 4300 Frw.
Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko benshi mu binjiza ibikomoka kuri peteroli barakaye, ku buryo hakenewe ubufasha bwa Leta kugira ngo bakomeze akazi kabo kandi n’abaturage ntibakomeze guhendwa.
Umwe mu bacuruza lisansi yabwiye icyo kinyamakuru ati “Ubu turi gucuruza hagati ya 8000 na 9000 FC kandi bishobora kuba bibi guhera kuri uyu wa Mbere Leta nidashaka igisubizo cyihuse.”
Aba bacuruzi bavuga ko atari ukwivumbura ahubwo ari uko nabo ibyo bacuruza byabuze kubera guhenda ku isoko mpuzamahanga.
Ubusanzwe Leta ya Congo ni yo ishyiraho ibiciro bya peteroli mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kwiyongera kw’ibikomoka kuri peteroli i Bukavu byatumye n’ibiciro by’ingendo ku binyabiziga byiyongera, ku modoka rusange henshi hiyongereyeho 100 FC naho kuri moto hiyongeraho 1000 FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!