00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bujumbura: Ibigo bya gisirikare na gereza ya Mpimba byagabweho ibitero

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 11 December 2015 saa 09:57
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu n’imbunda zikomeye.

Abari mu Mujyi wa Bujumbura baravuga ko amasasu na za gerenade byatangiye kumvikana kuva mu rukerera mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura cyane cyane ku bigo bya gisirikare.

Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho, Willy Nyamitwe, yavuze ku rubuga rwa twitter ko intego y’abagabye ibitero yari ukubohoza imfungwa muri gereza ya Mpimba ariko ntibyabakundiye.

Abasirikare babiri ba Leta babwiye Reuters ko abagabye ibitero bibasiye ibigo bya gisirikare bitatu ndetse na Gereza Nkuru ya Mpimba. Biravugwa ko abagabye ibitero batanu n’abasirikare babiri ba Leta aribo bahasize ubuzima.

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga kandi ko n’ubu hacyumvikana urusaku rw’amasasu mu duce tumwe tw’Umujyi wa Bujumbura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages