Diyama yabonetse ipima amagarama 498.4, mu gihe iyaherukaga kuboneka mu 1905 yapimaga amagarama 621.2 yavuyemo ibice icyenda bimwe muri byo bikaba byaravuyemo imiringa y’umwami w’u Bwongereza.
Umuyobozi w’ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Lucara, William Lamb, yavuze ko banejejwe no kubona diyama nk’iyo nini, avuga ko hakoreshejwe ikoranabuhanga ryabo “Mega Diamond Recovery X-ray” kugira ngo riboneke.
Ati "Iyi diyama yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga ryacu rya Mega Diamond Recover X-ray, ryatangiye gukoreshwa kuva mu mwaka wa 2017 mu gutahura no kubungabunga amabuye y’agaciro afite agaciro kanini kugira ngo adashwanyagurika mu gihe cyo kuvanga amabuye.”
Mu 2019 muri Bostwana na bwo habonetse ibuye rya diyama ripima amagarama 351.6 rikaba ryaraguzwe n’ikigo cy’Abafaransa gikora imideri “Louis Vuitton”. Ni mu gihe iryabonetse mu 2016 ryapimaga amagarama 221.8 ryaguzwe miliyoni 53 z’amadorari n’ikigo gicuruza imikufi mu Bwongereza.
Botswana ni kimwe mu bihugu bitunganya diyama nyinshi, kuko yihariye 20% by’umusaruro wa diyama ku Isi yose.
Ni mu gihe Guverinoma ya Botswana yatangaje ko izashyiraho itegeko rishya rizasaba ibigo bimaze kubona uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro kugurisha 24% by’imigabane yabyo ku bigo by’imbere mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!