Bobi Ladawa uba muri Maroc guhera mu 1997 ubwo umugabo we yahirikwaga ku butegetsi, yavuze ko mu gihe cyose yaba yijejwe inzu muri Congo nta kabuza azataha.
Yabitangarije Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Judith Suminwa wamusuye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.
Yagize ati “Nabibwiye Minisitiri w’Intebe ko ningaruka i Kinshasa, nshaka kuba mu nzu yanjye. Ntabwo nshaka gucumbikirwa n’abo mu muryango wanjye cyangwa muri hoteli.”
Ladawa w’imyaka 80 yabaye umugore wa Mobutu mu gihe cy’imyaka 17 kugeza mu 1997 ubwo Mobutu yakurwaga ku butegetsi. Bahise bahungira muri Maroc, umugabo we aza kugwayo muri Nzeri 1997, ari ari naho ashyingurwa kugeza ubu.
Mobutu yayoboye Zaïre mu gihe cy’imyaka 32.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!