Bisimwa yagaragaje ishusho y’ibiri kubera mu Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo, yerekana ko ibintu bikomeje kudogera.
Yavuze ko ibintu bikomeje kuzamba bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Burundi, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, abo mu mutwe wa FDLR na Wazalendo.
Iryo huriro ryafungiye abantu muri iki gice cya Minembwe ku buryo ntawe ubasha kubona uburyo atarabuka, kuko nta muntu wemerewe kwinjirayo cyangwa kuvayo.
Ati “Umuntu ntashobora no kujya gushaka isabune, umunyu imiti n’ibindi nkenerwa. Ingabo z’Abarundi kwirukana Abanyamulenge ku butaka bwa Congo. Abaturage bari ku butaka bwabo, aho bavukiye, bigiye, ubu ni abanyamahanga, Abarundi bafatanyije n’ingabo za Félix Tshisekedi bari kubasaba kuva ku butaka bw’abasekuruza babo.”
Bisimwa yavuze ko iyi myitwarire yibutsa ibyabaye mu 1996, ubwo umwe mu bayobozi ba RDC yitwaga Zaire na bwo yabwiye Abanyamulenge ko bagomba kuzinga utwangushye bakava mu gihugu cyabo.
Byatumye ku wa 7 Ukwakira mu 1996, Uwari Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Lwabanji Lwasi, aha Abanyamulenge iminsi itandatu yo kuba bavuye ku butaka bwabo.
Ati “Icyo gihe ni bwo urugamba rwo kwibohora no kubohora igihugu rwatangiriye. Abatazi amateka y’igihugu cyacu bakomeje gukora ibintu nk’ibyo batumva ingaruka zabyo. Ubu nta muntu uzemera kwimurwa ku butaka bwe. Twarwanye ku mpamvu z’uko twameneshejwe mu gihugu cyacu.”
Bertrand Bisimwa yagaragaje ko biteye agahinda, kubona Abarundi bari guhambiriza Abanye-Congo kuva ku butaka bwabo, abasaba ko bakwiriye kwibwiriza bagasubira iwabo ku neza.
Ati “Muve iwacu. Nta bibazo dufitanye n’abaturage b’u Burundi ni abavandimwe bacu, ariko imyitwarire yabo yo kwivanga mu bitabareba, ivangura no kutugirira nabi, ntibishobora kwihanganirwa. Twe ntabwo tuzajya mu Burundi ngo tubirukane iwabo.”
Bertrand Bisimwa yanenze Perezida w’u Burundi uhora arajwe ishinga no kwivanga mu by’Abanye-Congo, ashimangira ko ibyo ari gukora ari uguteranya Abarundi n’Abanye-Congo.
Ati “Ibi bizamukoraho mu bihe bizaza. Turasaba Ingabo z’u Burundi zaciye ingando ku misozi ya Minembwe kujya iwabo. Nibatabikora ku neza tuzabasubizayo, tuzabahakura. Abanyamulenge bagomba kuba mu byabo amahoro. Niba na Tshisekedi akomeje iyi politiki na we azakurwaho.”
Muri Nzeri 2025 Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zoherejwe mu misozi miremire ya Minembwe n’ibindi bice byegeranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ziri mu mugambi wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge watangiye mu 2017.
Nyarugabo ukomoka mu misozi ya Minembwe yasobanuye ko iyi ntambara yatangijwe n’Aba-Mai Mai bo mu bwoko bw’Abafulero, Ababembe n’Abanyindu, barahirira kuzahagarika ibitero ubwo Abanyamulenge bazaba batakiriho.
Nyarugabo yasobanuye ko ubwo Mai Mai yateraga Abanyamulenge, Leta ya RDC yareberaga nk’aho ntacyo biyibwiye, na yo iza kwinjira mu rugamba ubwo havukaga umutwe wa MRDP-Twirwaneho uharanira kurinda ubwoko bw’Abanyamulenge.
Ati “Barishe, barasenye, imidugudu igera muri magana ane na mirongo yaratwitswe, abantu barenga ibihumbi barishwe, inka zigera ku bihumbi 500 zaranyazwe, bazigurisha mu masoko ya Leta kandi na none abantu bari batuye muri iriya misozi barahunga, benshi bari mu nkambi z’ibihugu, mu Burundi, mu Rwanda, muri Uganda na Kenya, abandi bakwiye imishwaro mu bihugu byo hanze.”
Uretse ibyo muri Kanama 2023, Ndayishimiye yagiranye na Tshisekedi amasezerano y’ibanga y’ubufatanye mu bya gisirikare, yohereza ingabo zirenga 12.000 zo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko ntibyabuza uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo gutsinda abo bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!