Ni isezerano yari yahaye abaturage be mu ijambo ribifuriza umwaka mushya yatangaje kuwa 31 Ukuboza umwaka ushize.
Mu batumiwe harimo sendika eshatu z’abakozi n’amahuriro abiri y’abakoresha muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Mu bandi bitabiriye iyo nama harimo abaminisitiri batandukanye nk’uw’umurimo n’imari.
Mu mwaka wa 2011 nibwo Leta ya Bénin iheruka kongeza umushahara. Ku kwezi hemejwe ko umushahara fatizo uba 40 000 francs CFA, ni ukuvuga ibihumbi bisaga 67 Frw.
Bamwe mu bayobozi b’amasendika yitabiriye ibiganiro , batangarije RFI ko biteze umusaruro ufatika mu biganira bagirana na Perezida Talon.
Mu byitezwe muri iyo nama harimo kongera umushahara fatizo kugira ngo abaturage babashe guhangana n’ibiciro bikomeje kuzamuka ku masoko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!