Amakuru dukesha Jeune Afrique, avuga ko aba basirikare basubijwe inyuma n’abandi badashyigikiye uyu mugambi, ndetse Perezida Talon ameze neza.
Gusa aba basirikare bayobowe na Lieutenant-Colonel Pascal Tigri, babashije gufata televiziyo y’igihugu, ndetse batambutsa ubutumwa buvuga ko bakoze ‘coup d’état’.
Mbere y’uko televiziyo iva ku murongo, aba basirikare bavuze ko bashyizeho Komisiyo ya gisirikare igamije impinduka, basesa Itegeko Nshinga, inzego za leta n’amashyaka yose ya politike.
Bavuze kandi ko bafunze imipaka yose ihuza Bénin n’ibindi bihugu. Bashimangira ko bahiritse ubutegetsi kubera ko hari abo ubuyobozi bwa Perezida Talon bwaheje, bamwe barafungwa abandi barahunga.
Perezida Talon yagiye ku butegetsi mu 2016, ndetse biteganyijwe ko andi matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Mata 2026. Talon yavuze ko ataziyamamaza. Uwahabwaga amahirwe yo kumusimbura ni Romuald Wadagni ari nawe ashyigikiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!