Ibitangazamakuru byo muri Bénin byatangaje ayo makuru ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026.
Amakuru yagaragaje ko Tigri yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo ku wa 28 Mutarama afungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’Urukiko rushinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu n’iterabwoba.
Tigri usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya The Democrats, ni umuvandimwe wa Col Pascal Tigri wari uyoboye itsinda ry’abagerageje gukora ‘coup d’état’mu Ukuboza 2025.
Inzego z’ubuyobozi muri Bénin zigaragaza ko zikiri gushakisha Pascal Tigri ndetse ko zizera ko ashobora kuba yihishe muri Togo.
Ku wa 7 Ukuboza 2025, ni bwo itsinda ry’abasirikare ryagaragaye kuri televiziyo y’Igihugu zivuga ko zafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Patrice Talon, zisesa itegeko nshinga ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta.
Nyuma y’amasaha make, byahise bitangazwa ko uwo mugambi wapfuye, ndetse mu masaha y’umugoroba, Perezida Talon yagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu avuga ko ibintu biri mu buryo n’abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi batazababarirwa.
Nyuma y’iyo ‘coup d’état’ yapfubye, inzego z’umutekano zatangiye guta muri yombi abafite aho bahuriye na yo kuko hamaze gufatwa abarenga 30.
Perezida Talon uyoboye Bénin guhera mu 2016 ashobora kuva ku butegetsi nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Mata 2026, yarahiriye guhana abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!