Ibirindiro by’abarwanyi b’itsinda rya Wazalendo Lunyuki biri muri Uvira bivugwa ko byarashweho bikomeye n’ingabo za FARDC.
Umwe mu bayobozi ba sosiyete sivili muri Uvira, André Byadunia yavuze ko mu bishwe harimo umusirikare n’abandi barwanyi ba Wazalendo Lunyuki bagakomereka.
Ati “Imibare igaragaza ko abasivili babiri bishwe n’amasasu, umusirikare umwe wa FARDC na we yicwa n’amasasu y’itsinda rya Lunyuki, mu gihe umwe mu bagize Wazalendo bo muri iri tsinda rya Lunyuki yakomerekejwe."
Ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bakunze gukozanyaho mu bihe bitandukanye nubwo bafatanya mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!