00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu baguye mu mirwano yahuje FARDC na Wazalendo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 September 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Abantu batatu barimo umusirikare umwe, baguye mu mirwano iheruka guhuza ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo muri teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibirindiro by’abarwanyi b’itsinda rya Wazalendo Lunyuki biri muri Uvira bivugwa ko byarashweho bikomeye n’ingabo za FARDC.

Umwe mu bayobozi ba sosiyete sivili muri Uvira, André Byadunia yavuze ko mu bishwe harimo umusirikare n’abandi barwanyi ba Wazalendo Lunyuki bagakomereka.

Ati “Imibare igaragaza ko abasivili babiri bishwe n’amasasu, umusirikare umwe wa FARDC na we yicwa n’amasasu y’itsinda rya Lunyuki, mu gihe umwe mu bagize Wazalendo bo muri iri tsinda rya Lunyuki yakomerekejwe."

Ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bakunze gukozanyaho mu bihe bitandukanye nubwo bafatanya mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23.

Ishusho igaragaza Umujyi wa Uvira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages