Uyu mugabo w’imyaka 76 yavanwe ku butegetsi muri Mata umwaka ushize, nyuma y’imyaka 30 ari ku butegetsi yagiyeho ahiritse Leta ya Ahmed Al-Mirghani wari waratowe n’abaturage.
Mu rukiko, Bashir yagaragaye afite imbaraga, yemeza umwirondoro we ndetse anavuga ko ubu atuye muri gereza ya Kober.
Uyu mugabo yari agaragiwe n’abandi bareganwa, barimo abahoze bakomeye ku ngoma ye.
Uru rubanza rwari rwarimuwe mu kwezi gushize, nyuma y’uko ku rukiko haje abantu benshi batatumye urubanza rutangira.
Bashir kandi asanzwe mu rundi rubanza, aho ari kuregwa ku ruhare rwe guhohotera abaturage bigaragambyaga bamwamagana.
Uyu mugabo kandi arashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, aho aregwa kugira uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu ntara ya Darfur.
Bashir kandi yahawe igihano cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa.
Uyu mugabo yavanwe ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaturage yatewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’umugati, ibintu abaturage bavuga ko byari bifitanye isano n’uburyo igihugu kiyobowe nabi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!