Kuva ibi birego bitangiye kuzamuka, bamwe mu Banye-Congo batangiye kwirara mu mihanda bamagana u Rwanda, Abanyarwanda ndetse bamwe bagaragara batwika ibendera ry’u Rwanda.
Ni imyitwarire ndengakamere yatumye u Rwanda ruburira abaturage barwo bajya muri RDC ku mpamvu zitandukanye kuko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga, cyane ko aba Banye-Congo bavugaga ko bagomba kwica Umunyarwanda wese babonye, abagore n’abakobwa bakabafata ku ngufu.
Nubwo hari umubare munini w’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wijanditse muri ibyo bikorwa, hari abandi baturage b’iki gihugu bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye urwo rwango n’ubugizi bwa nabi.
Ali Musagara usanzwe uba mu Mujyi wa Goma, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yamagannye ubu butumwa bw’urwango, asaba bagenzi be gukunda Abanyarwanda kuko ari abaturanyi kandi nta cyabihindura.
Ati “Nabonye ubutumwa bunyura ku mbuga nkoranyambaga bushishikariza abantu kwibasira ubwoko; twese nta wahisemo aho avukira tugomba kubana tugakundana n’abaturanyi, ni amateka ntacyo twahindura ni Imana yabikoze tuzahora turi abaturanyi, bariya bavuga biriya ni amacakubiri bashaka kudushyiramo urwango, Abanye-Congo ndabasaba kwitandukanya na bo.”
Mugenzi we, Samuel Abibba yavuze ko ubu hari bamwe mu baturage b’iki gihugu batangiye guhaguruka bamagana bagenzi babo bijanditse muri ibyo bikorwa bigayitse.
Ati “Ntibyumvikana ukuntu umuntu yakubwira ngo fata umuhoro ugende uteme mugenzi wawe kubera uko yavutse, twarabyumvise tugira ubwoba nkatwe dufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda ariko birimo kugenda bishira bitewe n’uko hari abandi Banye-Congo turimo kubyamagana.”
Carly Nzanzu Kasivita, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru uri mu kiruhuko, nyuma yo kumva amagambo akwirakwiza urwango yasabye abaturage kwirinda aya magambo kuko ari kwatsa umuriro.
Ati “No mu ijuru, buri wese muri twe azabazwa ibikorwa bye guhuriza hamwe ni nko kumena peteroli mu muriro, ntabwo Abahutu bose ari Nyatura, ntabwo buri mu Nande ari umu Mayi Mayi, ntabwo Abatutsi bose ari M23, ntabwo buri mu Luba ari kamwinansapu.”
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, na we yasabye abatuye iyi ntara kwirinda amagambo y’urwango n’imvugo zigaragaramo kwanga abanyamahanga cyangwa izishishikariza abantu ubugizi bwa nabi.
Ni ubutumwa yatanze mu cyumweru gishize, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bakomeje kwikoma Abanyarwanda, babashinja gushyigikira umutwe wa M23.
Aya magambo abiba urwango yasembuwe n’ijambo umupolisi mukuru yavuze mu Ilingala, abwira bagenzi be gufata intwaro bakarwanya Abanyarwanda.
Ati "Mubwire n’abagore, n’abahungu banyu bose ko iyi ntambara ku mwanzi ari iya rubanda, buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu, iyi ntambara nibe iya rubanda, gutyo tuzabona niba bazabasha kwica abaturage bose. Tugomba kurinda umujyi wacu.”
Ibyavuzwe n’uyu mupolisi, byagaragajwe n’abasesenguzi nk’impamvu ishobora gutuma Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda baba cyangwa bakorera muri iki gihugu bibasirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!