00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bakuru b’ibihugu byugarijwe n’ibibazo ntibitabiriye inama rusange ya AU

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 January 2015 saa 12:22
Yasuwe :

Ku mpamvu za bo cyangwa iz’ibihugu bayobora, bamwe mu barebwa n’ibikomeye bizigwaho mu nama y’inteko rusange ya 24 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), ntibitabiriye iyo nama iteganyijwe gutangira kuri uyu wa 30 Mutarama 2015.
N’ubwo iby’ibanze bizasuzumwa n’abahakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma mu nama ya y’inteko rusange ya 24 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ari icyorezo cya Ebola, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Afurika, ikibazo cy’imitwe y’intagondwa nka Boko (…)

Ku mpamvu za bo cyangwa iz’ibihugu bayobora, bamwe mu barebwa n’ibikomeye bizigwaho mu nama y’inteko rusange ya 24 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), ntibitabiriye iyo nama iteganyijwe gutangira kuri uyu wa 30 Mutarama 2015.

N’ubwo iby’ibanze bizasuzumwa n’abahakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma mu nama ya y’inteko rusange ya 24 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ari icyorezo cya Ebola, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Afurika, ikibazo cy’imitwe y’intagondwa nka Boko Haram, n’ibindi, Joseph Kabila Perezida wa Congo Kinshasa, Goodluck Jonathan wa Nigeria, Paul Biya wa Cameroun bari mu bataritabiriye iyo nama.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, itangaza ko abo bakuru b’ibihugu bahisemo kwigumira mu bihugu bya bo, bagakomeza guhangana n’ibibazo bya byo, aho kujya kwifatanya n’abandi mu nama i Addis-Abeba.

Goodluck Jonathan - Nigeria

Byakomeje gushidikanywaho igihe kirekire, ariko birangiye atitabiriye inama ya y’inteko rusange ya 24 ya AU, aho yahisemo kwigumira mu gihugu cye, ahanganye n’uburyo yakwiyamamariza indi manda y’umukuru w’igihugu.

Goodluck Jonathan wa Nigeria we ari mu byo kwiyamamariza amatora y'umukuru w'igihugu ku yindi manda

Mu matora ateganyijwe mu byumweru bibiri bitaha, kuwa 14 Gashyantare Goodluck Jonathan azaba ahanganye bikomeye na Muhammadu Buhari unahabwa amahirwe yo kuba yahita amusimbura ku ntebe ye.

Ukutitabira iyi nama kwibajijweho na benshi, cyane ko mu by’ibanze byo kwigaho harimo n’ikibazo cy’intagondwa z’abayisilamu zibumbiye mu mutwe wa Boko Haram zashegeshe amajyaruguru y’igihugu cye ndetse zikagaba ibvitero no mu bihugu bihana imbibe.

Umwanzuro wari watekerejweho, ni uko hashyirwaho umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziturutse mu bihugu bigize ako Karere, zigahashya uwo mutwe wa Boko Haram.

Paul Biya - Cameroun

Ntibitunguranye, kuko atari n’ubwa mbere Paul Biya w’imyaka 81 atitabira inama y’inteko rusange ya AU i Addis-Abeba.

Perezida wa Cameroun Paul Biya n'ubwo muri Kanama 2014 yitabiriye inama ya États-Unis-Afrique i Washington, iya AU ntiyayitabiriye

Kimwe na Goodluck Jonathan wa Nigeria, ukwitabira iyo nama kwa Paul Biya na ko kwari gukenewe, kuko n’igihugu ayobora kiri mu byibasirwa n’ibitero bya Boko Haram kuva mu mnezi yashize.

Ibrahim Boubacar Keïta - Mali

IBK yagombaga kujya i Addis-Abeba, ariko ku munota wa nyuma hafatwa ikcyemezo kinyuranye n’icyo.

IBK Perezida wa Mali we agomba kubanza guhosha abarwanya MINUSMA i Gao

Kuri uyu wa kane, ku nshuro ya mbere kuva yatorwa, Umukuru w’igihugu cya Mali yagombaga kwerekeza mu Mujyi wa Gao uherereye mu Majyaruguru, mu rwego rwo kwerekana ko ashyigikiye ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Mali (MINUSMA) no guhosha amakimbirane aharangwa kuva mu cyumweru gishize.

Kuwa kabiri tariki ya 27 Mutarama, abasivili batatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye i Gao.

Joseph Kabila – RDC

N’ubwo mu byigwa harimo ibibazo by’umutekano muri Afurika kandi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikaba ikiza mu bihugu bya mbere byiganjemo umutekano muke, ahanini uterwa n’ubwinshi bw’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, Perezida Joseph Kabila na we ntiyitabiriye inama rusange ya AU, bitewe n’ibibazo by’imbere mu gihugu ayobora.

Joseph Kabila aza mu bugarijwe n'ibibazo by'umutekano bikomeye

Perezida wa Congo Kinshasa, avuye mu rusobe rw’ibibazo, byatewe ahanini n’umushinga w’Itegeko rigenga amatora, ryatumye agaragaza ubushake bwo kuguma ku butegetsi n’ubwo manda ye izarangira mu 2016.

Imyigaragambyo yamaze hafi icyumweru i Kinshasa, i Goma na Bukavu, yatumye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yasubije inyuma uwo mushinga w’Itegeko.

Abdelaziz Bouteflika - Algérie

Ukutagaragara mu nama rusange ya AU ntibitunguranye kuko ku myaka 77, Abdelaziz Bouteflika Perezida wa Algeria ntiyorohewe n’ibibazo by’ubuzima, ku buryo ubu atagikora ingendo uretse kujya kwivuriza mu Bufaransa.

Abdelaziz Bouteflika wa Algérie we izabukuru zimubuza gukora ingendo

Nyamara Algeria ni kimwe mu bihugu birebwa n’ibibazo bikomeye, nk’ikibazo cy’amasezerano y’amahoro muri Mali, n’ibibazo bya Libye.

Gusa n’ubwo umukuru w’;igihugu atitabiriye inama, iki gihugu ni kimwe mu bihagarariwe n’abaminisitiri benshi, aho umuyobozi wa Guverinoma Abdelmalek Sellal yahageze ku mugoroba wo kuwa gatatu, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Ramtane Lamamra, n’ushinzwe ibya Afurika Abdelkader Messahel.

Macky Sall - Sénégal

Uyu mukuru w’igihugu yari yamaze kugera i Addis-Abeba, ariko nyuma y’amasaha 24 gusa yahise yongera yurira rutemikirere asubira i Dakar.

Perezida Macky Sall wa Sénégal yasubiye mu gihugu cye inama itarangiye agiye kwakira Christine Lagarde

Impamvu yo gusubira mu gihugu cye byihuse, ni uko Christine Lagarde umuyobozi w’ikigega cy’imari ku isi (FMI) yagombaga kunyura muri Sénégal nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages