Uyu muhanzikazi ukomoka muri Nigeria ugiye kwinjira muri sinema, filime ya mbere agiye gukina ishingiye ku gitabo cyitwa ‘Children of Blood and Bone’ cyanditswe na Tomi Adeyemi cyakunzwe cyane mu 2018.
Iyi filime Ayra Starr azayihuriramo n’abakinnyi ba filime bubatse amazina ku rwego mpuzamahanga. Ku ikubitiro harimo Idris Elba ukomoka muri Sierra Leone gusa akaba abarizwa mu Bwongereza ndetse asanzwe ari mu bakunzwe muri sinema ku rwego rw’Isi.
Viola Davis uri mu birabura bake bibitseho ibihembo bya ‘EGOT’, bivuze ko yabashije gutwara ibihembo bikomeye bine birimo Emmys, Grammy, Oscars hamwe na Tony. Uyu mugore nawe azakinana na Ayra Starr muri iyi filime.
Ayra Starr kandi azayihuriramo n’umuhanzikazi Cynthia Erivo wo muri Canada nawe umaze kumenyerwa muri sinema.
Kugeza ubu itunganywa ry’iyi filime ryaratangiye ndetse iri gukorwa n’inzu itunganya filime ya Lucasfilms izwiho gukora filime z’uruhererekane zakunzwe za ‘Star Wars’.
Ayra Starr ugiye kwinjira muri sinema, asanzwe ari mubahanzikazi bakomeye muri Afurika, ndetse yakoze indirimbo zatumye amenyekana zirimo nka ‘Away’, ‘Rush’, ‘Blood Samaritan’ n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!