CEDEAO yafatiye Mali ibihano bikakaye by’ubukungu birimo guhagarika icyo gihugu mu muryango, gufunga imipaka yose igihuza na yo, guhagarika ubucuruzi ku bicuruzwa bitari ingenzi, gufatira konti za Banki ya Mali muri Banki ya CEDEAO n’ibindi.
Ni ibihano byafashwe kubera ko ubutegetsi bwa gisirikare bw’inzibacyuho buyobowe na Colonel Assimi Goïta bwananiwe gutegura amatora ya Perezida mu gihe bwari bwiyemeje.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Mutarama 2022, Intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zari i Bamako ziyobowe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.
Yahuye n’abayobozi ba Mali barimo Perezida, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri w’Intebe.
Mu byagenzaga intumwa za AU ni ukugerageza kumva impande zombi hagati ya Mali na CEDEAO kuko Mali yahise ica umubano n’uwo muryango ndetse ikomeje kugaragaza ko ibihano yafatiwe harimo kurengera cyane.
Mali yatangaje ko ibiganiro na Moussa Faki Mahamat byagenze neza, kandi babyizeyeho umusaruro.
Algeria ni kimwe mu bihugu byiyemeje kunga Mali na CEDEAO ndetse ishyigikiwe na AU. Algeria ivuga ko byaba byiza Mali ikoze amatora mu mezi 16 ari imbere aho kuba imyaka itanu yari yatanzwe n’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Mali.
Moussa Faki Mahamat yavuye i Bamako akomereza i Dakar muri Sénégal guhura na Perezida Macky Sall.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!