00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo yafatiwe ibihano, Kiir na Machar basabwa guhagarika imirwano

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 July 2016 saa 08:23
Yasuwe :

Umutekano muke muri Sudani y’Epfo, ni kimwe mu by’ingenzi bigomba kuganirwaho mu nama y’abakuru b’igihugu iteraniye i Kigali, aho Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU) wasabye abakuru b’ibihugu kugarura amahoro mu bice byugarijwe n’umutekano muke.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yavuze ko mu gihe iyi nama iganira ku bibazo by’amahoro n’umutekano n’uburyo bwo gucecesha imbunda burundu, hakenewe kumenya ko amahoro ashoboka, hagafatirwa ingero kuri Burkina Faso, Madascar, na Repubulika ya Centrafrique ziri kwiyubaka nyuma y’amakimbirane.

Yagize ati “Abagabo, abagore n’abana, abato n’abakuru bo mu Burundi, u Burasirazuba bwa Congo, Tchad, Libya, Mali, Somalia, Sudani y’Epfo, nabo bakeneye nk’ibyo. Twatewe imbaraga no kubona nyuma y’ibibazo byo muri Sudani y’Epfo, umuryango wa IGAD wakoze ibyihuta ejo ukorana inama kandi nizeye ko ibyemezo bafashe bizaha icyizere abasivili n’baturage bo muri Sudani y’Epfo.”

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, harimo gufatira ibihano Sudani y’Epfo ntibashe kugura intwaro, abayobozi b’igihugu bagafatirwa ibihano ndetse intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro zikongererwa imbaraga.

Dr Zuma yavuze ko nka AU bifuza ko intambara n’amakimbirane bitazaranga ibisekuru biri imbere, ariko bigasaba ubwitonzi bw’ibihugu byose, u Rwanda rukababera intangarugero, uko rwiyubatse nyuma yo kwangizwa na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Dr Zuma yavuze ko igihe Abanyafurika bazuzurwa n’imbaraga z’urukundo bafitiye Abanyafurika bagenzi babo zizaganza urukundo bafitiye ubutegetsi, hakaboneka amahoro.

Perezida Idris Deby wa Tchad unayoboye AU, yabwiye abakuru b’ibihugu ko ubugizi bwa nabi muri Sudani y’Epfo, bwibukije abakuru b’ibihugu ko hari byinshi uyu muryango ukeneye gukora, nyuma y’uko abasaga 300 bishwe abandi ibihumbi bakava mu byabo, nubwo umuryango mpuzamahanga wari wakoze ibishoboka mu kugarura amahoro.

Yagize ati “Nubwo uyu munsi Juba mu murwa mukuru hagarutse ituze, ibintu ntabwo birajya mu buryo. Nk’uko nabikoze mu masaha ya mbere y’imirwano i Juba, mu gusaba abahanganye guhagarika ibikorwa bya gisirikare, ndasaba Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Riek Mashar, mu ruhare bafite muri ibyo bibazo byibasiye igihugu kikiri gito, kubahiriza amasezerano bemeye y’amahoro, yasinywe muri Kanama 2015, i Addis Ababa.”

Ibi ngo biriyongera ku bindi bibazo Afurika ifite, birimo u Burundi, Somalia, Afurika y’Amajyaruguru, Sahel n’ikibaya cya Tchad.

Ibyo bihugu byose ngo bikeneye ubushake bwa politiki, kugira ngo hashyirweho ubutabazi bwihuse kuri Afurika, mu rwego rwo gukumira ibibazo nk’ibi kuko Afurika idashobora kuvuga iby’ubwigenge mu gihe idashobora kwikemurira ibibazo.

,

Abakuru b'ibihugu bigize IGAD bemeje ko Sudani y'Epfo ikumirwa kugura intwaro
Abakuru b'ibihugu bigize IGAD bahuye kuri uyu wa Gatandatu ngo barebe icyo bakora ngo Sudani y'Epfo igire amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages