Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2026, ubwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye na Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda muri Ethiopia, byifatanyaga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru i Addis Ababa.
Gahunda yatangijwe n’urugendo rwo Kwibuka, rukurikirwa n’igikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hashyirwa indabo ku rwibutso rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rwagenewe ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Umuhango wakozwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Ministiri wa Leta muri Ministeri y’ Ububanyi n’ amahanga wa Ethiopia hamwe n’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Afurika Yunze Ubumwe.
Igikorwa nyamukuru cyo kwibuka cyabereye mu ngoro yitiriwe Nelson Mandela ku cyicaro cya Africa yunze Ubumwe, bacana Urumuri rw’Icyizere, abitabiriye bakurikira filime mbarankuru “Rwanda: From Despair to Hope”, mbere yo gufata umunota umwe wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wanaranzwe no gutangiza ku mugaragaro Urwibutso rw’Ihuriro Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu rwateguwe mu ikoranabuhanga, harimo igice cyihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazasibangana, ashima u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku mateka yarwo, ubu rukaba rukomeje iterambere.
Yavuze kandi ko Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe washyizeho amategeko yihariye arwanya Jenoside, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bikwiye ko hakomeza kubaho ingamba zo gukumira Jenoside, ndetse ko amahame yo Kwibuka n’Ubuntu bigomba kugendana n’indangagaciro za Afurika, bigatuma Abanyafrika bahuza imbaraga zo kwirinda Jenoside.
Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri AU, Parfait Onanga Anyanga, yavuze ko bishoboka kumenya ibimenyetso biburira ko hagiye kubaho Jenoside, nyamara uyu munsi ikibabaje ni uko ibyago byo kongera kubaho bikomeza kugaragara.
Kugira ngo Jenoside ikumirwe hakenewe kongera imbaraga mu guhozaho kwigisha.
Yashimye Urwibutso rw’ikoranabuhanga rwashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nka kimwe mu bikorwa n’igikoresho by’indashyikirwa mu gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akaba n’Uhagarariye u Rwanda muri AU, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kwamagana uburyo bwose abantu bakoresha bakorana na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imuryango mpuzamahanga bagomba kwamagana byimazeyo uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwihanganira, ushyigikira cyangwa ukorana n’imitwe nka FDLR ikwirakwiza imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Gukangurira abantu no gutanga inyigisho bigomba gukomeza kuba ishingiro mu gukumira Jenoside. Ibi bihe byo kwibuka ni ingenzi mu gufasha abakiri bato n’abazavuka kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo bikagira uruhare mu gukumira jenoside kongera kubaho.”
“U Rwanda nk’igihugu, ruyobowe na Perezida Paul Kagame, rukomeje gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere rirambye no kurinda imipaka yarwo, kugira ngo Abanyarwanda batazongera na rimwe guhura n’amahano nk’ayo yo mu 1994.”
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, wahagarariye Guverinoma ya Ethiopia, Hadera Abera yashimiye Leta y’u Rwanda ku kudacogora mu gushaka ubutabera binyuze mu gushyiraho inzego z’amategeko no gushaka ko abakoze Jenoside bahanwa mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagereranyije uko u Rwanda rwaharaniye kongera kubaho nyuma y’akaga katagereranywa nk’ igikorwa cy’ubutwari budasanzwe.
Ati “Amateka y’u Rwanda ubu ahagaze nk’igihamya ntakuka cy’ubumuntu, ndetse nk’inyigisho y’uko binyuze mu nzira zitoroshye zo kuryozwa ibyaha, igihugu gishobora kongera kuvuka, kwiyubaka no gutera imbere.”
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi ba Komisiyo ya AU, abahagarariye ibihugu byabo muri Ethiopia no mu muryango wa Afrika Yunze Ubumwe, inzego zitandukanye za AU, imiryango y’ubukungu bw’akarere (RECs), amadini, inzego zita ku burenganzira bwa muntu, imiryango mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta, inzego za Loni, ibigo by’ubushakashatsi, ndetse n’abanyeshuri n’ibigo by’amashuri byo muri Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!