Bibaye nyuma y’iminsi Cardinal Ambongo avuga imbwirwaruhame ziremereye, zigaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwananiwe mu nzego zose, bigaha urwaho abatavuga rumwe na Leta barimo n’umutwe wa M23.
Ku munsi wa Pasika ya 2024, Ambongo yavuze ko Congo imeze nk’umurwayi uri muri koma, usigaje iminsi mike agahuhuka.
Ntabwo byashimishije ubutegetsi kuko ababushyigikiye batangiye kumwibasira mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwa Congo bwatangaje ko bugiye gutangiza iperereza kuri Ambongo kuko bwamuhamagaje akanga kwitaba.
Mubyo azakorwaho iperereza harimo gukwirakwiza ibihuha ngo “bigamije guca intege ingabo za Congo ziri ku rugamba”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!