Yabigarutseho ku wa 10 Mata 2026 ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano yari agamije guha ubutaka Zaria Group ahazubakwa ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro.
Perezida Ruto yavuze ubutaka buri kubakwaho ibikorwameremezo mu Mujyi wa Nairobi bwakorerwagaho ibikorwa bike cyane ariko igishushanyo mbonera gishya cyabuteganyirije ibikorwa ibikorwa byinshi bihuza ubucuruzi, ubwikorezi, umuco, imikino n’ubuzima busanzwe.
Yavuze ko bizatuma agace ka Nairobi k’Ubucuruzi kongera gushyuha kandi hagatangira gukorerwa ibikorwa bimara amasaha 24/24.
Perezida Ruto yavuze ko bashyize imbere ubufatanye bwa Leta n’abikorera buzatuma hubakwa ibikorwaremezo byinshi aho gukomeza kwishingikiriza ku misoro y’abaturage n’amadeni.
Ati “Ibi twabiganiriye kenshi mu nama nyinshi…ariko nk’uko nabibwiye abo mu Nteko Rusange ya Nairobi ejo hashize [9 Mata], kuzarira mu gufata ibyemezo, kujya muri byinshi byadindije amahirwe dufite muri uyu Mujyi. Nairobi ibereye ibikorwa binyuranye. Ni ukuri iyi Arena yakabaye yarubatswe mbere y’iy’i Kigali, kandi Ujiri yakabaye yarifuje ko bibaho. Ndabizi. Gusa turashima Imana ko tubikoze.”
Amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Kenya Railways Corporation na Zaria Croup arimo ko Kenya itanga ubutaka buzubakwaho inzu y’imikino igezweho n’ibikorwaremezo by’imyidagaduro [Modern Arena and Entertainment District].
Perezida Ruto yahamije ko hari gushyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, gushyira amatara ku mishanda yose, isuku n’umutekano i Nairobi ku buryo harushaho kunogera abahakorera.
Ibikorwa bya Zaria Court Group i Kigali birimo Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa, ikagira n’ikindi gice kiberamo imikino n’imyidagaduro yafunguwe mu Rwanda muri Nyakanga 2025.
Umuyobozi uri no mu bashinze Zaria Group, Masai Ujiri yatangaje ko ibi bikorwaremezo bitazakoreshwa mu mukino wa Basketball gusa ahubwo bizaba n’umusemburo wo guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ibi bizasusurutsa urubyiruko rw’igihugu. Ni ukubaha urubuga rwo kuvugiraho, kwishima no kubohoka bakagaragaza ibibarimo. Imikino n’imyidagaduro n’ubuhanzi bihurijwe hamwe Bizana amahoro kandi bikunga abantu.”
Ujiri yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda aho yatangiriye ibikorwa bye byo kubaka ibikorwaremezo bigamije imyidagaduro n’ubucuruzi.
Yavuze ko ishami rya Nairobi rizasura u Rwanda ndetse hazajya habaho ko abantu bava mu gihugu kimwe bakajya mu kindi bagakina cyangwa bakaririmba, bakishima.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izamara umwaka umwe, ikazaha akazi abantu ibihumbi 25.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!