00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Annet Among wafunguwe yavuze ko yiteguye gukomeza kuba umudepite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2026 saa 03:03
Yasuwe :

Anita Annet Among wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yashimiye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wamubabariye akamufungura nyuma y’iminsi yari amaze afungiye mu rugo iwe.

Imbabazi zahawe Among zatangajwe ku wa 25 Kanama 2026.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 26 Kanama, Among yavuze ko ashimira Imana kubera ubuzima n’ubwisanzure yabonye.

Ati “Ndashimira Imana Ishobora byose kubera impano y’ubuzima n’ubwisanzure yampaye. Ndashimira byimazeyo Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ubuntu bwe bukomeye bwa kibyeyi ndetse n’icyemezo yafashe cyo kungirira imbabazi.”

Yakomeje ashimira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, avuga ko yagaragaje ubunyamwuga mu gihe cyose iki kibazo cyamaze

Ati “Ndashimira kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba, kubera ubunyamwuga yagaragaje muri iki gihe.”

Annet Among yavuze ko nk’Umudepite uhagarariye abagore mu Karere ka Bukedea, yiteguye gukomeza inshingano ze no gukorana n’ubuyobozi buriho.

Among yari amaze igihe mu bibazo bya politiki nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Anita Among yavuze ko yiteguye gukorana n'ubutegetsi buriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages