Uyu mwanzuro wafashwe tariki 26 Ukuboza 2020 mu nama yahuje abaminisitiri batandukanye, harimo Minisitiri w’Ubuzima, uw’Ingendo ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu.
Nubwo ingendo zahagaritswe, hari abemerewe kwinjira muri icyo gihugu bavuye muri ibyo byashyizwe mu kato, harimo abaturage ba Angola babituyemo.
Abanyamahanga nabo bemerewe kugenda bava muri icyo gihugu, ingendo z’abanyepolitiki, abakora ibikorwa by’ubugiraneza, ingendo zijyanye n’ubuvuzi zihutirwa, ndetse n’ubwato butwaye ibicuruzwa.
Uwinjira muri iki gihugu muri abo bemerewe agomba kwerekana icyemezo kigaragaza ko atarwaye COVID-19 kitarengeje amasaha 72, kandi akabanza akajya mu kato k’iminsi irindwi.
Muri iki gihugu naho ingendo zisanzwe zo mu gihugu zirabujijwe hagati ya saa Yine z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo kandi ni itegeko kwambara agapfukamunwa igihe cyose uri ahantu hahurira abantu benshi.
Mu baturage bagera kuri miliyoni 30 batuye Angola, abarenga ibihumbi 17 barwaye COVID-19, abarenga ibihumbi 10 ni bo bakize, naho hafi 400 bamaze kwitaba Imana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!