Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo Angola yibasiwe n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi. Wagize ingaruka ku batuye intara za Benguela, Cuanza Sul, Malanje ndetse n’Umurwa mukuru, Luanda.
Uretse abapfuye, hari ibindi byinshi byangiritse birimo ibikorwaremezo, inzu zo guturamo n’ibiti. Bibarwa ko byose hamwe hangiritse ibikorwaremezo 685.
Ishami rishinzwe kurinda abasivile no kurwanya inkongi muri Angola ryatangaje ko hagati ya tariki 2-6 Mata, imiryango 55 irimo abantu 275, yari imaze kugirwaho ingaruka, kubera inzu zabo zasenyutse.
Angola yatangiye kugusha imvura ikabije mu mpera za 2025
Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu mpera za 2025 muri Afurika y’Amajyepfo yateje imyuzure mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Angola na Mozambique.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!