Icyemezo cyo kwambura Rajoelina cyafashwe na Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho wa Madagascar, Herintsalama Rajaonarivelo, ku wa 24 Ukwakira 2025, hashingiwe ku itegeko rigenga itangwa ry’ubwenegihugu ryasohotse mu 1960.
Rajoelina yambuwe ubwenegihugu bwa Madagascar nyuma y’iminsi 10 akuwe ku butegetsi bw’igihugu n’abasirikare bari bayobowe na Colonel Micheal Randrianirina. Ni igikorwa cyashyigikiwe n’umutwe w’abadepite.
Muri Kamena 2023 ni bwo byamenyekanye ko u Bufaransa bwahaye Rajoelina ubwenegihugu mu 2014. Yarabwemeye, asobanura ko yabusabye kugira ngo abana be boroherwe no kwiga i Paris.
Nubwo aya makuru yamenyekanye, ntibyabujije Rajoelina gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Ugushyingo 2023, kuko abaturage bari bakimufitiye icyizere ko azakemura ibibazo igihugu gifite.
Imyigaragambyo ikomeye yatangiye muri Nzeri 2025 ni yo yatumye Col Randrianirina afata icyemezo cyo gukura Rajoelina ku butegetsi, kuko aho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, yatangaga amabwiriza ryo gukandamiza abigaragambya.
Icyemezo cyo kwambura Rajoelina ubwenegihugu cyafashwe mu gihe ari mu buhungiro. Kimubuza amahirwe yo kongera guhatanira kuyobora Madagascar kuko guhera tariki ya 24 Ukwakira afatwa nk’umunyamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!