ANC yafashe icyemezo cyo kwihuza n’amashyaka atavuga rumwe na yo kugira ngo yihurize muri guverinoma y’ubumwe, nyuma y’aho ibuze amajwi 50% mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri Gicurasi 2024.
Ubwo haburaga amasaka make ngo abadepite batore Umukuru w’Igihugu, DA yemeye kwiyunga kuri ANC, gusa hari ibyo amashyaka yombi atari yakumvikanyeho, cyane cyane ku buryo azagabana imyanya muri guverinoma.
Hari amabaruwa ya DA kuri ANC aherutse kujya hanze, agaragaza ko DA yifuzaga guhabwa imyanya 11 y’abaminisitiri na 12 y’abaminisitiri bungirije irimo uw’ushinzwe imari.
DA kandi yanasabaga guhabwa umwanya wa Visi Perezida, ariko ANC iyisubiza ko ubu busabe burimo gukabya. Ibiganiro byabaye nk’ibihagaze, nyuma DA iza gufata icyemezo cyo koroshya.
Iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryongeye gusaba ANC imyaka umunani muri guverinoma, riteguza ko nitemera ubu busabe, rizisubira ku cyemezo cyo kujya muri guverinoma y’ubumwe.
Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ANC, Cyril Ramaphosa, yasubije DA ko ikwiye kwemera gukomeza ibiganiro cyangwa ikabivamo. Yagaragaje ko gushyiraho guverinoma byihutirwa, kandi ko ANC ikeneye kuganira n’andi mashyaka.
Mu gihe kumvikana bikomeje kugorana hagati y’impande zombi, Perezida Ramaphosa kuri uyu wa 28 Kamena 2024 yahuye na Perezida wa DA, John Steenhuisen. Nyuma yo kuganira, bivugwa ko hari ibyo bashobora kuba bahurijeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!