Ni amagambo yagarutseho agaragaza ko nubwo umwuka utameze neza mu Karere, ibihugu bitari bikwiye kumva ko abaturage babyo batandukanye hashingiwe ku kintu icyo ari cyo cyose.
Byari nyuma y’uko kuwa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama, Abepiskopi bagize Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ACEAC), basuye Inkambi ya Lushagala irimo ibihumbi by’abavanywe mu byabo n’intambara ibera muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Willy Ngumbi Ngengele, yakomeje agaragaza ko abantu badakwiye kwicamo ibice ubwabo ngo kubera batandukanyijwe n’imipaka, ahubwo ko bakwiye kumva ko ari abavandimwe kandi basangiye ubumuntu.
Ati “Abanyarwanda, Abanye-Congo n’Abarundi turi abavandimwe. Ibitekerezo byacu, amoko dukomokamo, n’imipaka ntibikwiye kudutandukanya kubera ko mbere ya byose turi abavandimwe muri Yezu Kirisitu no mu bumuntu.”
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari na we Visi Perezida wa mbere wa ACEAC, Musenyeri Vicent Harolimana, yaganirije abavuye mu byabo kubera intambara, yemeza ko Kiliziya ihangayikishijwe n’akarengane abaturage bakomeza guhura nako kubera ibibazo birimo intambara.
Ati “Twishimira uruhare rwa Kiliziya mu kwita ku baturage no kwigisha inkuru nziza. Nyamara ibibazo bya hato na hato, gushyamirana, intambara, ubwicanyi bwiganje bugera no kuri Jenoside, bikomeza kongera akarengane mu bantu bigatuma umubano urushaho kugorana by’umwihariko hagati ya za Leta z’ibihugu byacu.”
Arkiyepiskopi wa Bukavu, Musenyeri François Xavier Maroy, yamaganye inzangano zishingiye ku moko kuko byangiza ubuzima bwa muntu, avuga ko Kiliziya Gatolika ihari kugira ngo yogeze ubutumwa.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 hateganyijwe ko iri huriro riri bugire igitambo cya Misa i Goma cyo gusabira amahoro Akarere k’ibiyaga bigari.
Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Karere k’Ibiyaga bigari ryashinzwe mu 1984, hagamijwe guha Inama z’Abepiskopi mu Rwanda, u Burundi na Congo urubuga rwo gusangira ibitekerezo, kujya inama, kuganira ku butumwa bwabo no ku bibazo by’imibereho y’abaturage n’ibya politiki mu Karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!