Aya makuru yemejwe n’ibiro bya Amerika bishinzwe ingabo na Minisiteri y’Ingabo ya Niger, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.
Iri tangazo rishingira ku cyemezo Leta ya Niger yafashe muri Werurwe cyo gusesa amasezerano mu rwego rwa gisirikare yagiranye na Amerika; yatumye Niger isaba Abanyamerika baba abasirikare cyangwa abasivili bakorana na bo gutaha.
Mu byumweru bibiri bishize, abayobozi bahagarariye ibihugu byombi barahuye, banoza uburyo igikorwa cyo gucyura izi ngabo kizagenda, nta mbogamizi zihabaye.
Ibi byasobanuwe n’itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ibikorwa byihariye by’ingabo n’amakimbirane adafite ubukana, Chris Meier.
Itangazo ry’iri tsinda rigira riti “Impande zombi zemeranyije guha uburinzi n’umutekano ingabo za Amerika ubwo zizaba zitaha. Zanagennye uburyo bwo gufasha Abanyamerika ubwo bazaba binjira, banasohoka muri Niger, bifashishije indege.”
Amerika na Niger biri kuganira uko ahazaza h’umubano wabyo hazaba hameze nyuma yo gutaha kw’abasirikare b’Abanyamerika barenga 1000 bari basigaye i Niamey.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!