Iby’iki cyemezo byatangajwe ku wa 5 Kanama 2024.
Ibi bibaye nyuma y’uko abasirikare bagera kuri 800 bavanywe ku kigo cya gisirikare mu murwa mukuru wa Niger, Niamey muri Nyakanga 2024. Aba 200 bakuweyo bakaba ari bo bari basigaye ku kigo kinini cya Agadez mu majyaruguru ya Niger.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, rivuga ko “gukura abasirikare ba Amerika ku kigo cya gisirikare cya 201 i Agadez muri Niger, birarangiye".
Biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere Amerika izaba yamaze no gukura muri Niger ibikoresho byayo bya gisirikare bisigayeyo.
Kuvana abasirikare ba Amerika muri Niger ni icyemezo cyafashwe na Leta ya Niamey kubera ubwumvikane buke n’iki gihugu bwavutse nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!