00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashenguwe n’itegeko rihana ubutinganyi muri Ghana

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 March 2024 saa 01:38
Yasuwe :

Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko itegeko rishya rirwanya abaryamana bahuje ibitsina ryatowe muri Ghana, rihonyora uburenganzira bwa muntu ndetse isaba ko Inteko Ishinga Amategeko yarisubiramo.

Iri tegeko rishya ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana ku wa 28 Gashyantare 2024, riteganya ko ababarizwa mu muryango wa LGBTQ+ muri Ghana bagomba guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu muri gereza.

Ritegenya kandi ko uwo ari we wese watera inkunga cyangwa akagerageza gushinga uwo muryango, kuwamamaza ndetse n’ibindi bikorwa byose bigamije gukwirakwiza ibyiyumviro by’imigirire yo guhuza ibitsina itari iy’umugabo n’umugore ahanishwa imyaka itanu y’igifungo.

Nyuma y’uko iri tegeko ritowe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasohoye itangazo ivuga ko yababajwe bikomeye na ryo ndetse isaba ko risubirwamo.

Iyi minisiteri yavuze ko iri tegeko rikandamiza ubuzima rusange, itangazamakuru, uburere mboneragihugu ndetse n’ubukungu muri Ghana.

Ihuriro ry’abanyamadini muri Ghana na ryo rishyigikiye iri tegeko rivuga ko rihuje n’umuco n’indangagaciro by’iki gihugu.

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yabwiye Ijwi rya Amerika ko itegeko batoye rishyira imbere indangagaciro zo kubaha umuryango mugari barazwe n’akurambere babo.

Nyuma yo gutorwa mu Nteko ishinga Amategeko, iri tegeko rizashyikirizwa Perezida Nana Akufo-Addo mu gihe cy’minsi irindwi aryemeze cyangwa yange kurisinya, nk’uko Itegeko Nshinga rya Ghana ribiteganya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages