Muri Mata 2025, Leta ya RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano, bibifashijwemo na Qatar, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza, ariko imirwano yarakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 14 Ukwakira, impande zombi zemeranyije gushyiraho urwego ruhuriweho rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Byari byitezwe ko impinduka zishobora kugaragara ariko na bwo imirwano yarakomeje.
Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, aherutse kubazwa impamvu abasirikare b’igihugu cye bamaze iminsi bagaba ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, asubiza ko baba bihorera kuko iri huriro na ryo ribarasaho.
Gen Maj Ekenge yagize ati "Ntidukorera mu nsengero. Ni mu rusengero bavuga ngo niba ukubiswe ku musaya w’ibumoso, utange n’uw’iburyo. Ntidushobora guhora turebera abadutera n’abadushotora ntacyo dukora. Bavuga ko twabarashe ariko ni bo badushotoye.”
Kuri uyu wa 1 Ugushyingo, Boulos yatangaje ko Leta ya RDC na AFC/M23 byateye intambwe zitanga icyizere binyuze mu biganiro bya Doha, kuko byombi byagaragaje ko bishaka ko uburasirazuba bw’iki gihugu bugira amahoro n’umutekano.
Ati “Ariko kurenga ku gahenge guheruka hagati ya RDC na M23 gushobora gusubiza inyuma izi ntambwe zatewe. Byose bigomba kubahiriza ibyo byiyemeje i Doha, birimo kubahiriza agahenge, bigakorana byuzuye n’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu kubaka icyizere no kugabanya ubushyamirane.”
Boulos yamenyesheje Leta ya RDC na AFC/M23 ko bikomeje gusigarira intambwe yatewe, hari amahirwe ko akarere kabona amahoro arambye n’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!