Amerika igaragaza ko Wagner ari umutwe ubangamira ikiremwamuntu ahantu hose ukorera nko muri Ukraine, ugahungabanya umutekano waho kandi ugasahura umutungo kamere w’ibihugu byinshi muri Afurika.
Abari barafatiwe ibihano ni Minisitiri w’Ingabo, Gen Sadio Camara, Brig Gen Alou Boi Diarra na Col Adama Bagayoko bombi bari mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya Mali.
Ku wa 27 Gashyantare 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko aba bose batakiri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano. Ni mu gihe ibihugu byombi bikomeje ibiganiro bigamije kunagura umubano.
Muri Mutarama, intumwa yihariye ya Amerika muri Afurika, Nick Checker, yagiriye uruzinduko muri Mali kugira ngo aganire n’abayobozi baho uko bakubaka umubano.
Uru ruzinduko rwakurikiye integuza Amerika yatanze mu mwaka ushize yo kongera kwifatanya n’inzego z’umutekano za Mali mu bijyanye n’ubutasi, hagamijwe kurwanya imitwe y’iterabwoba yugarije akarere ka Sahel.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali yashimye icyemezo cyafashwe na Amerika, agaragaza ko ibi bihano byabangamiraga gahunda yo kunagura umubano w’ibihugu byombi wari warazambye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden.
Ibihano byari byarafatiwe aba bayobozi byari ibyo gufatira imitungo ibanditseho yaba iri muri Amerika cyangwa se igenzurwa n’abafite ubwenegihugu muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!