00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahagaritse inkunga yose yageneraga Afurika y’Epfo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 March 2025 saa 03:18
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yatangaje ko inkunga yose icyo gihugu cyageneraga Afurika y’Epfo yahagaritswe kubera itegeko riherutse gushyirwaho muri icyo gihugu, rivuga ko Leta ishobora kwambura abaturage ubutaka bwabo nta bwishyu, mu gihe bugiye gukoreshwa mu nyungu rusange, ibyo benshi bafata nk’amayeri agamije kwigarurira ubutaka bw’abazungu.

Abaturage bagera ku 8% ba Afurika y’Epfo ni abazungu, ariko bihariye ubutaka bungana na 75%. Abirabura bagize 80% by’abaturage, bafite ubutaka bungana na 4% gusa by’ubutaka bushobora guhingwaho muri Afurika y’Epfo.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’iki gihugu butangaza ko bufite intego yo kwegurira Abirabura nibura ubutaka bungana na 30% bitarenze mu 2030, gusa uburyo ibi bizakorwamo nibwo bukomeje guteza impungenge.

Leta ya Afurika y’Epfo iherutse gushyiraho itegeko rivuga ko ifite uburenganzira bwo gufatira ubutaka bw’umuturage kandi ntibwishyure, ibyo ikabikora mu nyungu rusange.

Ibi byafashwe na benshi nk’ibigamije gufatira ubutaka bw’Abazungu kandi batishyuwe, bikurura impaka hirya no hino ku Isi, kugera no muri White House aho Perezida Donald Trump wa Amerika atishimiye iki cyemezo.

Ibi byatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo guhagarika inkunga yose Amerika yageneraga Afurika y’Epfo.

Ati "Afurika y’Epfo yahindutse ahantu habi cyane ho gutura ku bahinzi bamaze igihe muri icyo gihugu. Bari gufatirana ubutaka bwabo n’imirima yabo, ndetse bari no gukora ibibi birenze ibyo. Ni ahantu habi ho kuba magingo aya, niyo mpamvu duhagaritse inkunga yose [Amerika yahaga Afurika y’Epfo]."

Uyu mugabo kandi yavuze ko Abanyafurika y’Epfo bifuza kujya muri Amerika ku bw’impamvu z’umutekano, bazashyirirwaho uburyo bwihuse bwo kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Amerika yahagaritse inkunga yose yageneraga Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .