Itangazo Minisiteri y’umutekano ya Amerika yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 12 Kamena 2020.
Amerika ivuga ko icyemezo cyafashwe kubera ko u Burundi bwanze kwakira Abarundi birukanywe ku butaka bwayo. Amerika isobanura ko yasabye inshuro nyinshi u Burundi kwakira abo baturage ibicishije mu nzego zo hejuru ariko ntibusubize amabaruwa bwohererejwe yose.
Amerika ivuga ko iki cyemezo kizagumaho kugeza ubwo u Burundi bwemeye kwakira abaturage babwo yirukanye.
Ni icyemezo gitangajwe nyuma y’uko Amerika yari yatangaje ko yifuza ko imigenderanire hagati yayo n’u Burundi isubira ku murongo, nyuma y’irahira rya Perezida mushya, Evariste Ndayishimiye.
Amategeko ya Amerika avuga ko iyo hari umuturage ukomoka ahandi yirukanye, ahabwa amezi atandatu yo kuba yasubijwe mu gihugu cye. Iyo bitagenze gutyo, uwirukanywe ahabwa uburengazira bwo gukomeza kuba muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO