Ibi byatangajwe kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023 ubwo iyi nyandiko yatangazaga ko ubuyobozi bwa Perezida Biden buhangayikishijwe cyane n’impinduka zinyuranyije n’itegeko Nshinga muri Guverinoma ya Burkina Faso.
Burkina Faso ni kimwe mu bihugu bikennye byazahajwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, bikaba kimwe mu bikunze kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato.
Iyi gahunda ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) iha amahirwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo gukorana ubucuruzi na Amerika, ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu bifugangurirwa amayira muri Amerika nta musoro n’ibindi.
Kubuzwa amahirwe muri AGOA kwa Burkina Faso ni kimwe mu bishobora gukomeza gutuma gihura n’igihombo gikomeye mu iterambere ry’igihugu no kuzahara k’ubukungu dore ko nko mu mwaka wa 2019 yohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 66$ muri Amerika.
Ibicuruzwa byo muri Amerika byatumijwe muri Burkina Faso byinjije miliyoni 6 z’Amadolari muri 2019.
Amerika ivuga ko Burkina Faso izahabwa ibipimo ngenderwaho izubahiriza kugira ngo igaruke muri uyu muryango w’ubucuruzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!