Minisiteri y’Imari muri Amerika yatangaje ko uyu mugore yagiye afatanya n’umugabo we gusahura igihugu, ndetse ko ari we wakurikiranaga imitungo myinshi y’umugabo we.
Imitungo ye yose iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izakomanyirizwa ndetse n’abaturage b’iki gihugu ntabwo bemerewe kuba bakorana nawe ku bintu byose byerekeye amafaranga ajyanye n’iyi mitungo.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika yasabye ko uyu mugore yakwamburwa inzu ya miliyoni 3.5 z’amadolari yari afite muri Leta ya Maryland.
Ibi bihano bije nyuma yaho Amerika yari yashinje Zineb Jammeh ko mu gihe umugabo we yari ari ku butegetsi, yagiye arangwa n’ibikorwa bya ruswa.
Minisiteri y’Ubutabera muri Gambia yatangaje ko mbere yo gukura Jammeh ku butegetsi mu 2017, yari amaze kwiba agera kuri miliyoni 50 z’amadorali. Yahya Jammeh yatsinzwe mu matora amaze imyaka 22 ku buyobozi bwa Gambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!