Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya Amerika muri Afurika y’Epfo bugaragaza ko bakiriye impuruza y’uko Minisitiri w’Ingabo n’ingabo z’igihugu barenze ku iteka rijyanye no gukumira Iran mu bikorwa bya gisirikare byo mu mazi.
Amerika ivuga ko Iran ari umwe mu baterankunga b’ibikorwa by’iterabwoba, bityo kuyemerera urubuga rwo gukora imyitozo ya gisirikare yo mu mazi bishyira mu kaga umutekano w’akarere.
Iti “By’umwihariko ntibyumvikana ukuntu Afurika y’Epfo yahaye ikaze inzego z’umutekano za Iran, mu gihe zirasa, zifunga ndetse zica urubozo Abanya-Iran bari mu bikorwa byo guharanira amahoro Abanyafurika y’Epfo barwaniye. Afurika y’Epfo ntiyakwigisha Isi ubutabera kandi ishyikiranye na Iran.”
Amerika yahamije ko kuba Afurika y’Epfo yemereye ingabo za Iran kwitoreza mu mazi yayo, cyangwa kujya i Tehran yewe no kwerekana ko bifatanyije na Leta “si ukurenga umurongo gusa: ni uguhitamo kujya ku ruhande rumwe n’ubutegetsi bwica abaturage babwo kandi ni ukwinjira mu bikotwa by’iterabwoba.”
Abanya-Iran bamaze igihe mu myigaragambyo bamagana izamuka rikabije ry’ibiciro no gutakaza agaciro kw’ifaranga ryaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!