Amakuru IGIHE yamenye ni uko Amb. Santa Laker Kinyera yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 3 Werurwe 2026.
Icyateye urupfu rwe nticyahise gitangazwa. Yapfuye yari Ambasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda.
Yagize uruhare mu kubaka no gusana umubano w’ibihugu byombi mu nzego z’ubucuruzi, umutekano n’ubuhahirane nyambukiranyamipaka.
Yatangiye gukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu 1994, bivuze ko yabaye umudipolomate mu gihe kirenze imyaka 30.
Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ndetse ahagararira Uganda mu nk’umudipolomate mu nshingano zitandukanye.
Muri Uganda bamwibukira ku kuba mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye, imipaka igafungwa yaragize uruhare mu kuwunagura ndetse yari mu itsinda ryakoraga ubutaruhuka ngo impande zombi zongere kugenderana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!