00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa Togo muri Gabon yasanzwe yapfanye n’umukunzi we

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 May 2014 saa 12:35
Yasuwe :

Ambasaderi wa Togo muri Gabon, Adewi Essohanam, yasanzwe mu modoka yarohamye mu Nyanja ya Atlantique ari kumwe n’umukunzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2014.
Nk’uko tubikesha urubuga independantexpress.com, Amb. Adewi n’umukobwa, bivugwa ko yari umukunzi we, basanzwe mu modoka yari yarohamye ku nkengero z’inyanja mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville.
Bivugwa ko Adewi yasohokanye n’umukunzi we mu kabyiniro gaherereye Libreville aharebana n’inyanja ku mugoroba (…)

Ambasaderi wa Togo muri Gabon, Adewi Essohanam, yasanzwe mu modoka yarohamye mu Nyanja ya Atlantique ari kumwe n’umukunzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2014.

Nk’uko tubikesha urubuga independantexpress.com, Amb. Adewi n’umukobwa, bivugwa ko yari umukunzi we, basanzwe mu modoka yari yarohamye ku nkengero z’inyanja mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville.

Bivugwa ko Adewi yasohokanye n’umukunzi we mu kabyiniro gaherereye Libreville aharebana n’inyanja ku mugoroba wok u Cyumweru.

Amakuru yagiye akusanywa n’abari aho imirambo yabonekeye agaragaza ko kurohama kwa Amb. Adewi n’umukunzi we gushobora kuba kwatewe n’ubusinzi bwatumye bata umuhanda binjira mu Nyanja.

Nta n’umwe wabashije kubatabara ako kanya bakimara kwinjira mu Nyanja, mu gitondo nibwo inyanja yarutse imodoka bari barimo imibiri yabo yatangiye kwangirika.

Amb. Adewi wari impuguke mu by’icungamutungo, bivugwa ko yari amenyerewe mu tubyiniro two muri Gabon n’ubwo hari abandi bakeka ko yaba yagambaniwe na gahunda za diporomasi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages