Iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gitangaje ko Ambasaderi Bruno Foucher yajyanaga abagore benshi mu rugo rwe aho ari mu kazi, ndetse akaryamana na bamwe muri bo.
BBC yanditse ko Foucher ntacyo yari yatangaza kuri ibi birego.
Ni ibirego bivugwa ko bifitanye isano n’ibyabaye hagati ya Mutarama 2024 na Werurwe 2026, byatumye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa itangira iperereza, harimo no kureba niba hari ikibazo cy’umutekano cyaba cyaratewe n’iyo myitwarire.
Umudipolomate w’Umufaransa yabwiye BBC ko iyi minisiteri yamaze gutangiza zo gukurikirana imyitwarire ya Ambasaderi Foucher mu kazi.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Canard enchaîné, cyavuze ko Foucher ashinjwa kuba kujyana abagore 30 mu rugo rwe i Bangui. Bamwe muri bo bivugwa ko banahararaga, bitangira guteza impungenge zijyanye n’umutekano.
Foucher, ufite imyaka 65, yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa muri Centrafrique kuva mu 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!