Kimwe n’ubutumwa bwatanzwe na Ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika muri Tanzania, ngo ntabwo bazi neza umunsi n’isaha ibyo bitero bizaba, ariko abaturage ba Uganda basabwa kuba maso.
Yagize iti "Ambasade ntabwo ifite amakuru agaragara y’igihe ibitero bizabera, ariko abaturage babe maso.”
Iyi ambasade yavuze ko ibi bitero bizibasira cyane uduce dukunda gusurwa n’abakerarugendo bo mu Burayi na Amerika.
Ubu butumwa buje nyuma y’amasaha make, Ambasade ya Amerika muri Tanzania, nayo iburiye iki gihugu ko hari ibitero bishobora kugabwa mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Masaki.
Aya matangazo ya ambasade za leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko ahantu hari muri gahunda z’ibyihebe mu kugaba ibitero ari amahoteli, restaurant, amaduka n’ahantu hakunda gusurwa cyane nk’uko BBC yanyanditse.

TANGA IGITEKEREZO